Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kamena, abagize Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, mu bitabiriye hari higanjemo urubyiruko ruturutse hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mbere y’urugendo rwo kwibuka habanje gufata umwanya bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu kunamira imibiri y’abatutsi iruhukiye muri urwo rwibutso. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye
Binyuze mu biganiro bitandukanye nk’abashinzwe kurera abana n’urubyiruko, wari umwanya mwiza wo kongera kwibaza umusanzu wacu mu kurerera igihugu abana n’urubyiruko banga kandi barwanya ikibi, basigasira ubumwe bw’abanyarwanda kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byose byadusubiza aho twavuye hatari heza