rover moot ku ncuro ya mbere

Musanze: ku ncuro ya mbere mu Rwanda habaye "rover moot"

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye igikorwa cya ‘’ROVER MOOT’’ aho ingando yafunguwe ku mugaragaro muri CFS-Cyuve I Musanze ikaba yitabiriwe n’ingenzi mirongo ine na zirindwi[47]
Aho abahungu bitabiriye ari mirongo itatu n’abatatu[33] abakobwa bakaba cumi n’abatanu[15]
N’igikorwa cyatangiye ku itariki 28 mutarama 2026 kigatangizwa k’umugaragaro ku itariki 29 mutarama 2026 kikaba giteganijwe gusoza tariki 31 mutarama 2026
Iki gikorwa kikaba kigamije guhuriza hamwe urubyiruko rubarizwa mu kiciro cy’ingenzi kugirango bamenye uko bateza imbere ubushobozi bwabo mu buyobozi mu buryo bw’ubufatanye,babashe kuba abayobozi bafite ubumenyi n’ubushobozi ,bubaha indangagaciro n’amahame y’imyitwarire myiza,kandi biyemeje gukorera iterambere ry’umuryango nyarwanda no kwimakaza indangagaciro z’umuryango wabaskuti mu Rwanda
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na komiseri nshingwabikorwa w’umuryango w’abaskuti mu Rwanda Bwana Rucyahana Viateur aho yagarutse ku gushishikariza urubyiruko gukunda umuryango no kwitoza kuba abayobozi beza bejo hazaza.
Umuyobozi wungirije w’urubyiruko mu muryango w’abaskuti mu Rwanda Muragijimana Isaie yatangiye ashimira komiseri mukuru bwana Uzabumugabo Virgile kukudahwema gushyigikira no kugira inama urubyiruko, kurushishikariza gukora cyane rwiteza imbere.
Bwana Ngirabyinshi Joseph komiseri w’akarere ku buskuti ka Musanze yatanze ikaze mukigo cy’ubuskuti cya CYUVE(CFS) kandi anashimira abitabiriye icyo gikorwa, anibutsa urubyiruko ko aya ari amahirwe adasanzwe baba babonye yo kwigira ku bandi no gusangira ubumenyi.
Bwana Mutware Antoinne komiseri w’ibikorwa yagarutse kubikorwa byagiye bihita ishusho byasize, avuga ko kuba iki gikorwa kigezweho ari imbaraga z’abaskuti, abayobozi, ndetse na abafatanyabikorwa batandukanye. Akomeza avuga ko hari ibindi bikorwa biri imbere bicyeneye imbaraga z’urubyiruko kandi bikaba inshingano za buri wese kugirango bigerweho binatange umusaruro n’umusanzu kuri sosiyete nyarwanda.
Ingenzi zize ibintu byinshi bikubiyemo ibijyanye n’ubuzima bwo mumutwe, imyororokere, ndetse ni iyobokamana, banibutswa kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi.

”Unlock, Lead and Serve”
UBUSKUTI-IMBERE HEZA

Yanditswe na

UL int. Ingabire Yvette

Copyright © 2024 RSA | All rights reserved.