Ikaze ku Mahugurwa y'Abayobozi b'Abaskuti

Ikaze kuri paje y’amahugurwa yagenewe Abayobozi b’Abaskuti ndetse n’abandi bakuze bafite inshingano cyangwa bifuza gufasha abana n’urubyiruko rurererwa muri Rwanda Scouts Association.

Aya mahugurwa azagufasha gusobanukirwa na zimwe muri politiki Rwanda Scouts Association yashyizeho zigamije gutanga imirongo migari y’imikorere, imikoranire ndetse n’imyitwarire y’abagize Rwanda Scouts Association.

Urahasanga kandi politiki zigamije kurinda no kurengera abana, kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’izo kurinda no kwirinda ruswa n’indi migenzo mibi yatuma umutungo wa Rwanda Scouts Association wangizwa cyangwa ugakoreshwa nabi.

Amahugurwa y’ibanze atatu ugiye gukurikira ni aya: 

  •  Child Protection (Kurinda no kurengera umwana). 
  • Fighting Fraud and Corruption (Kurwanya ruswa ndetse n’ibisa nayo) 
  • Whistleblowing (Gutanga amakuru). 

Kanda kuri buri somo hano hasi, uhite ujya kuri paje yaryo. Nurirangiza urabona link ikujyana ahari isuzuma, urikore. Nurirangiza, ushobora kugaruka kuri paje ya mbere ugahitamo isomo rikurikiraho cyangwa ukazarikora ikindi gihe ubonye akanya. 

Ikaze. 

Ubuskuti – Imbere Heza

  1. Child Protection) Kurengera abana no kubarinda ihohoterwa
  2. Fighting fraud and corruption (Kurwanya ruswa, kwangiza umutungo n’ibisa nabyo byose.) 
  3. Whistleblowing/Reporting (Gutanga amakuru).