Ikaze ku Mahugurwa y'Abayobozi b'Abaskuti

Tukwifurije ikaze kuri paje y’amahugurwa yagenewe Abayobozi b’Abaskuti ndetse n’abandi bakuze bafite inshingano cyangwa bifuza gufasha abana n’urubyiruko rurererwa muri Rwanda Scouts Association. 

Aya mahugurwa ni ingenzi cyane kuko aragufasha gusobanukirwa na zimwe muri politiki Rwanda Scouts Association yashyizeho zigamije gutanga imirongo migari y’imikorere, imikoranire ndetse n’imyitwarire y’abagize Rwanda Scouts Association. Ibi bizatuma twirinda, turinde abana n’urubyiruko  turera, turengere umutungo dufite ndetse tunarinde izina ry’Umuryango wacu w’Abaskuti mu Rwanda. 
Tuzajya tubamenyesha uko hazajya hagenda hongerwamo andi mahugurwa, kugira ngo turusheho kongera ubumenyi n’ubushobozi mu byo dukora n’uburyo dukoramo Ubuskuti. 

 

Amahugurwa y’ibanze atatu ugiye gukurikira ni aya: 

Kanda kuri buri somo hano hasi, uhite ujya kuri paje yaryo. Nurirangiza urabona link ikujyana ahari isuzuma, urikore. Nurirangiza, ushobora kugaruka kuri paje ya mbere ugahitamo isomo rikurikiraho cyangwa ukazarikora ikindi gihe ubonye akanya. 

Ikaze. 

Ubuskuti – Imbere Heza

 

  1. Kurengera abana no kubarinda ihohoterwa (Child Protection)
  2. (Kurwanya ruswa, kwangiza umutungo n’ibisa nabyo byose( Fighting Fraud and Corruption ) 
  3.  Gutanga amakuru (Whistleblowing/Reporting).